Thursday, December 13, 2012

Hatangijwe inama mpuzamahanga ku igenagaciro ry’ubutaka

photo
Umuyobozi muri RNRA, ishami rishinzwe kubarura ubutaka, Eng. Didier Giscard Sagashya (Ifoto/Nsengiyumva F.)
Mu gihe mu gihugu cy’u Rwanda hari gutezwa imbere politiki iboneye ku micungire y’ubutaka hagamijwe ko bwakoreshwa neza bugatanga umusaruro ku buryo buri munyarwanda yihaza mu biribwa ndetse akanasagurira amasoko; hagiye hakorwa gahunda zitandukanye harimo guhuza ubutaka kugira ngo bukoreshwe neza ndetse no kubwandikisha.

Ku wa 10 Ukuboza 2012, muri Hotel Lemigo hateraniye inama mpuzamahanga yahuje abafatanyabikorwa mu by’ubutaka baturutse muri Afurika y’Iburasirazuba ndetse no ku mugabane w’u Burayi aho barebera hamwe uburyo nyuma yo kwandikisha ubutaka bwakagombye kubyazwa umusaruro mu bikorwa bitandukanye harimo kubutangaho ingwate kugira ngo nyirabwo abone inguzanyo imufasha kwiteza imbere.

Nk’uko ikinyamakuru Izuba Rirashe cyabitangarijwe n’umuyobozi mu Kigo cy’igihugu gishinzwe umutungo kamere (RNRA), ishami rishinzwe ibijyanye n’ubutaka Eng. Didier Giscard Sagashya, muri iyi nama abafatanyabikorwa bagiye guhanahana ubunararibonye mu buryo bashyiraho politiki z’ubutaka; no ku buryo umuntu aha agaciro ubutaka.

Eng. Sagashya ati: “Bamwe mu baturage wasangaga bahura n’ikibazo cyo kwimurwa bakajya impaka bavuga ko babahaye amafaranga make atajyanye n’agaciro k’ubutaka bwabo, ariko muri iyi nama turahigira uburyo mu bindi bihugu baha agaciro mu mafaranga ubutaka dore ko bugira agaciro katangana bitewe n’aho buri.”

Mu guha agaciro mu mafaranga ubutaka, abaturage batuye ahantu nyaburanga baba bafite ubutaka buhenze kurusha ahandi, nyuma yo kubuha agaciro umuturage kandi azaba ashobora kuba yabubyaza umusaruro ku buryo butandukanye harimo kuba yabugira ingwate mu mabanki.

Eng. Sagashya akomeza avuga ko mu Rwanda hari politiki y’ubutaka n’amategeko bisobanutse ndetse n’igikorwa cyo kubarura ubutaka cyagenze neza, igisigaye akaba ari ugutangiza iyi gahunda yo guha agaciro ubutaka mu mafaranga, buri wese akamenya umutungo yabaruje uko agaciro kawo kangana.

Abajijwe ku bijyanye na politiki yo guhuza ubutaka, Eng. Sagashya yatangaje ko iyi gahunda yatangiye mu rwego rwo gukemura ikibazo cy’udusambu duto usanga abantu bafite hagamijwe gushyira hamwe bakongera umusaruro, ubutaka ntibube ubwo gutunga umuntu kugira ngo adapfa gusa ahubwo bubashe kumuteza imbere.

Umuhuzabikorwa w’umuryango wa Loni ushinzwe kurwanya ubutayu UNCCD ishami rya Afurika Boubacar Cisse, yatangarije iki kinyamakuru ko kubarura ubutaka umuntu akamenya agaciro kabwo mu mafaranga ari ingenzi kuko bituma abasha kubucunga.

Boubacar ati: “Kugira ngo hakorwe politiki nziza y’ubukungu n’igenamigambi hashingirwa ku byo umuntu afite; ibi bimenyekana binyuze mu kuba wahaye agaciro ubutaka ndetse bikanifashishwa nk’ibipimo by’ubukungu, bigatuma hatangwa imibare y’ubukungu ishingiye ku kuri .”

Eng. Sagashya yasoje avuga ko gahunda yo guhuza ubutaka yatangijwe mu gihugu cyacu mu myaka ya 2008/2009 izagira uruhare mu kugeza ku Banyarwanda ku iterambere rigamijwe mu cyerekezo 2020, aho buri Munyarwanda azava ku musaruro ungana n’amadorari 600 akajya ku madorari 1200 ku mwaka.

Source: Izuba

No comments:

Post a Comment