Mu gihe mu gihugu cy’u Rwanda hari gutezwa
imbere politiki iboneye ku micungire y’ubutaka hagamijwe ko bwakoreshwa
neza bugatanga umusaruro ku buryo buri munyarwanda yihaza mu biribwa
ndetse akanasagurira amasoko; hagiye hakorwa gahunda zitandukanye harimo
guhuza ubutaka kugira ngo bukoreshwe neza ndetse no kubwandikisha.
Ku
wa 10 Ukuboza 2012, muri Hotel Lemigo hateraniye inama mpuzamahanga
yahuje abafatanyabikorwa mu by’ubutaka baturutse muri Afurika
y’Iburasirazuba ndetse no ku mugabane w’u Burayi aho barebera hamwe
uburyo nyuma yo kwandikisha ubutaka bwakagombye kubyazwa umusaruro mu
bikorwa bitandukanye harimo kubutangaho ingwate kugira ngo nyirabwo
abone inguzanyo imufasha kwiteza imbere.
Nk’uko ikinyamakuru
Izuba Rirashe cyabitangarijwe n’umuyobozi mu Kigo cy’igihugu gishinzwe
umutungo kamere (RNRA), ishami rishinzwe ibijyanye n’ubutaka Eng. Didier
Giscard Sagashya, muri iyi nama abafatanyabikorwa bagiye guhanahana
ubunararibonye mu buryo bashyiraho politiki z’ubutaka; no ku buryo
umuntu aha agaciro ubutaka.
Eng. Sagashya ati: “Bamwe mu baturage
wasangaga bahura n’ikibazo cyo kwimurwa bakajya impaka bavuga ko
babahaye amafaranga make atajyanye n’agaciro k’ubutaka bwabo, ariko muri
iyi nama turahigira uburyo mu bindi bihugu baha agaciro mu mafaranga
ubutaka dore ko bugira agaciro katangana bitewe n’aho buri.”
Mu
guha agaciro mu mafaranga ubutaka, abaturage batuye ahantu nyaburanga
baba bafite ubutaka buhenze kurusha ahandi, nyuma yo kubuha agaciro
umuturage kandi azaba ashobora kuba yabubyaza umusaruro ku buryo
butandukanye harimo kuba yabugira ingwate mu mabanki.
Eng.
Sagashya akomeza avuga ko mu Rwanda hari politiki y’ubutaka n’amategeko
bisobanutse ndetse n’igikorwa cyo kubarura ubutaka cyagenze neza,
igisigaye akaba ari ugutangiza iyi gahunda yo guha agaciro ubutaka mu
mafaranga, buri wese akamenya umutungo yabaruje uko agaciro kawo
kangana.
Abajijwe ku bijyanye na politiki yo guhuza ubutaka, Eng.
Sagashya yatangaje ko iyi gahunda yatangiye mu rwego rwo gukemura
ikibazo cy’udusambu duto usanga abantu bafite hagamijwe gushyira hamwe
bakongera umusaruro, ubutaka ntibube ubwo gutunga umuntu kugira ngo
adapfa gusa ahubwo bubashe kumuteza imbere.
Umuhuzabikorwa
w’umuryango wa Loni ushinzwe kurwanya ubutayu UNCCD ishami rya Afurika
Boubacar Cisse, yatangarije iki kinyamakuru ko kubarura ubutaka umuntu
akamenya agaciro kabwo mu mafaranga ari ingenzi kuko bituma abasha
kubucunga.
Boubacar ati: “Kugira ngo hakorwe politiki nziza
y’ubukungu n’igenamigambi hashingirwa ku byo umuntu afite; ibi
bimenyekana binyuze mu kuba wahaye agaciro ubutaka ndetse
bikanifashishwa nk’ibipimo by’ubukungu, bigatuma hatangwa imibare
y’ubukungu ishingiye ku kuri .”
Eng. Sagashya yasoje avuga ko
gahunda yo guhuza ubutaka yatangijwe mu gihugu cyacu mu myaka ya
2008/2009 izagira uruhare mu kugeza ku Banyarwanda ku iterambere
rigamijwe mu cyerekezo 2020, aho buri Munyarwanda azava ku musaruro
ungana n’amadorari 600 akajya ku madorari 1200 ku mwaka.
Source: Izuba
No comments:
Post a Comment